Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

Uko Perezida Kagame yateguye kwica Dr. Theogene Rudasingwa

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11671868
archived

UKO PEREZIDA KAGAME YATEGUYE KWICA DR. THEOGENE RUDASINGWA

Dr. Theogene Rudasingwa kuva yahunga igitugu cya Paul Kagame ntiyigeze agoheka ngo yibagirwe ko ahigwa bukware n'uwo bahoze bakorana bya hafi cyane ari magara ntunsige. 

Imigambi yo kumuhitana ni myinshi kandi na n'ubu iracyakomeza kuko hari ibimenyetso bifitiwe gihamya bibigaragaza. Ariko uyu munsi turagira ngo adusobanurire uko yarusimbutse muri 2015 nk'uko bikubiye mu gitabo aherutse gusohora cyitwa "President Kagame's plot to assassinate me: top secret Rukara files revealed" (Umugambi wa Perezida Kagame wo kunyica: amadosiye y'ubutasi bw'ibanga rikomeye yitiriwe Rukara yarasohotse).

Muri ayo madosiye harimo na wa mwicanyi ruharwa René Rutagungira wari warafatiwe muri Uganda akaza kurekurwa kubera inyungu za politiki n'imishyikirano hagati y'ibihugu byombi. Hari abibajije impamvu ikomeye yatuma Kagame asuka amarira, agahumeka insigane nk'uwataye akanigi ke, avuga ko Uganda igomba kurekura René Rutagungira cyangwa bakazabyenga iminyagara. Impamvu nyamukuru ni uko uwo musore ari umwe muboherezwa kwica abatavuga rumwe na Kagame bahungiye mu mahanga.

Muri ayo madosiye harimo amajwi ya Rukarabankaba Jenerali Dan Munyuza, uyobora polisi y'u Rwanda muri iki gihe, ariko akaba ari we wari ushinzwe guhuza ibikorwa byose by'umugambi mubisha wo guhotora Dr. Theogene Rudasingwa, akanabishoramo akayabo k'amadolari menshi yahabwaga na Shebuja Perezida Paul Kagame.

Dr. Rudasingwa nakomeza guhirwa, azamera nka ya nkware y'inyabugingo itora mw'itongo ry'uwayihigaga.

Umutumire muri iki kiganiro ni Dr. Theogene Rudasingwa. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura hamwe na Joseph Ngarambe.

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled