Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.

IDAMANGE YATANZE UBUTUMWA BUKOMEYE : RWANDA TRUTH COMMISSION YABWAKIRIYE ITE?

  • Broadcast in Non-Profit
RADIO ISHAKWE

RADIO ISHAKWE

×  

Follow This Show

If you liked this show, you should follow RADIO ISHAKWE.
h:1078949
s:11898201
archived

Tariki ya 31 Mutarama 2021, IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, Umubyeyi w’abana 4, umucikacumu, utuye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo, yatunguye Abanyarwanda batagira ingano,  ubwo yatangizaga ku rubuga rwe rwa Youtube ubutumwa yahaye inyito « Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse ».

Ubwo butumwa bwakurikiwe n’Abanyarwanda benshi cyane bakabushima, bwanahagurukije abambari ba FPR/DMI baramutuka, bamutera ubwoba. Muri bo : INGABIRE Marie Immaculée (Transparency Rwanda), BIZIMANA Jean Damascène (CNLG), n’abandi.

IDAMANGE yakurikijeho ibindi byiciro by’ubutumwa bishima ababwakiriye neza. Yatanze kandi n’ibisubizo ku bamwikomye bo muri FPR/DMI, ababwira ko nta bwoba bamuteye, ko intwaro ye ari Bibliya n’Imana yamutumye gukangurira Abanyarwanda kwibohora ububata, uburetwa.

Ubutumwa bwe bw’ejo tariki ya 15 Gashyantare 2021, bwaje burushijeho imbaraga, inzego z’agatsiko bivugwa ko zishinzwe umutekano ziramutera, ziramuhutaza, zimushyira mu buroko.

Muri kino kiganiro, turasesengura ubutumwa bw’uwo mubyeyi, tureba n’icyakorwa kugira ngo ave mu menyo y’abahotozi. Turareba n’aho ubutumwa bwe buhuriye n’ubwa Rwanda Truth Commission (RTC).

Abatumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA, Dr NKIKO Nsengimana, Bwana Jonathan MUSONERA

Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE

16 02 2021

 

Facebook comments

Available when logged-in to Facebook and if Targeting Cookies are enabled