Email us for help
Loading...
Premium support
Log Out
Our Terms of Use and Privacy Policy have changed. We think you'll like them better this way.
Ikaze kuri mwese bakunzi ba Radio Itahuka. tubasuhuzanyije amahoro y'Imana, kandi twizera ko ikomeje kubana namwe muri ibi bihe bikomeye Isi iri gucamo.
Mu kiganiro "IGIHE NI IKI" cy'uyu mugoroba turaza kuganira ku ngingo zikurikira:
1) Bwa mbere Perezida Kagame yahuriye mu nama na mugenzi we w'u Burundi, Nyiricyubahiro Gen Evariste Ndayishimiye, bakaba baganiraga hamwe na bagenzi babo bahuriye muri ICGRL ku ngamba zo kuzana amahoro arambye mu karere. ese baba babashije kugera ku muzi w'ikibazo? Turabiganiraho n'abatumirwa bacu.
2) Ikibazo cy'umutekano ntikiri gusa mu karere k'ibiyaga bigari, kuko magingo aya muri Ethiopia ibintu ni ibicika kubera intambara iri hagati y'ingabo za Ethiopia n'izo mu ntara ya Tigray. Aba bavandimwe barapfa iki? Ese ni izihe ngaruka bishobora kuzagira kuri Afrurika no ku Rwanda by'umwihariko iyi ntambara ikomeje? Muze muri benshi tuganire kuri iyi ngingo?
3) Ikoranabuhanga ry'u Rwanda aho bucyera riragakora, ubu noneho abanyarwanda ngo bagiye kujya bambikwa urunigi rukoranye ikoranabuhanga, ruzajya rutuma babasha kurwanya Covid-19? ngayo nguko.
4) Imiturirwa irahomba indi yubakwa, uyu munyemari wo muri Kenya bwana James Mwangi ushaka kubaka inzu ya karahabutaka azita skycraper yaba yarize umushinga we neza?
5) Mu tuntu n'utundi turi bwitangire amakarita ( Umuhondo, icyatsi n' umutuku) yo kwamagana, kunenga no gushima abantu, imiryango bagize uruhare rwiza cyangwa rubi mu byo twabonye mu rwanda mu cyumweru gishize.
Amarembo arafunguye, muhawe ikaze kuri Radio yanyu.